Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) ryasoje igiterane cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 iri torero rimaze rigeze mu Rwanda guhera muri 1925; imihango yo kwizihiza iyi sabukuru, ikaba yarabanjirijwe n’igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana cyabereye i Gahini mu Karere ka Kayonza, Intara y’iburasirazuba.
Igiterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, Zaburi 126:3”.” Kandi cyari igikorwa cy’ingenzi cyo kwizihiza imyaka 90 y’Ububyutse bw’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uruhare rw’Itorero Angilikani mu iterambere ry’u Rwanda kuva ryashingwa, aho cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barenga bihumbi 20 baturutse mu bice byose by’igihugu, mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse no ku isi hose tutibagiwe n’umubare mu nini wakuriranye kuri Murandasi (Live stream).
Imihango yo kwizihiza iyi sabukuru yabaye kandi umwanya wo gutekereza, kwibukiranya no gushimira Imana ahahise h’Itorero n’uko rihagaze ubu, no gutanga icyerekezo cy’ahazaza.
Kuva igiterane gitangiye kugeza kirangiye cyaranzwe n’urunyurane rw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hifashishijwe amakorali 18 atandukanye yo muri Diyoseze ya Gahini, ijambo ry’Imana (Bible exposition & Sermon) ryigishwaga buri munsi ribandaga ahanini ku nyigisho zishishikariza abantu kwihana, kubabarira no kwirukana abadayimoni. Abitabiriye igiterane basangiye ubuhamya bw’abantu batandukanye harimo n’abamisiyoneri bo mu myaka 70 ishize(Testimony of Missionaries on the work of Mission).
Ku gicamunsi cy’umunsi ubanza nibwo Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Gahini Rt. Rev. Dr. Gahima Manasseh yahaye ikaze abitabiriye igiterane akomeza anabasobanurira intego y’igiterane nyuma Dean w’Itorero Angilikani atangiza igiterane ku mugaragaro. Buri munsi kandi igiterane cyayoborwaga(Moderators) kandi kigahindurwa mu zindi ndimi zitari ikinyarwanda(interpretation) n’Abepesikopi bafatanije n’abacidikoni batoranijwe.
Iki giterane kibanze kandi ku ruhare rw’ Itorero mu rugendo rw’u Rwanda rwo komora ibikomere no kwiyunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abatanze ubuhamya n’abafashe ijambo, barimo abepisikopi, Umwepisikopi mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda na Presida wa Sena y’u Rwanda, bashimye uruhare runini iri torero ryagize mu bumwe n’ubwiyunge, aho ryakoze ibikorwa bitandukanye harimo n’ivugabutumwa mu magereza hirya no hino mu gihugu, ryitaye kandi ku bikorwa birimo no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu binyuze muri gahunda zaryo mu burezi, ubuvuzi, no kongerera ubushobozi abaturage.
Abavugabutumwa barimo: Rt.Rev.Dr. Paul Donison-USA, Rev. Prof. Medard Birungibyayesu-Ugdanda, Rt. Rev. Ahimana Augustin, Rt. Rev. Alan Hawkins-USA, Rev. Canon. Dr. Antoine Rutayisire na The Most. Rev. Dr Laurent Mbanda bose bagiye bavuga ubutumwa bwiza bashimangira insanganyamatsiko y’igiterane, ibibazo, ibikomeye abantu bahurira na byo mu murimo. Bavuze kandi ku kwihana, guhinduka, gusaba imbabazi no kubabarira kugira ngo tubashe kuba umusemburo w’ububyutse n’impinduka aho dutuye n’aho dukorera. Bavuze ko iyi sabukuru ari igihe cyo gutakira Uwiteka ngo ahembure Itorero, ahembure ubugingo bw’abakristo ni igihe kandi cyo kwihana no kwemerera Imana igatsinda imitima y’abakristo bagahinduka mu buryo bwose. Imibare igaragaza ko ku munsi wa kabiri gusa abakiriye Yesu mu giterane barenganga 216.
Iki gice cyibanze ku mateka y’Itorero, kigaragaza Gahini nk’igicumbi cy’ Umwuka Wera n’ububyutse mu gihugu, mu Karere, muri Afurika no muri bimwe mu bihugu by’i Burayi nk’uko byagarutsweho n’abamisiyoneri batandukanye aribo: Rev. Canon Paul Daltry-UK, Canon Edith Ariko-Uganda, Rev. Geoff Price na Elizabeth Hardinge-UK. Aba bose hiyongereyeho abatanze ikiganiro mpaka ku nkingi eshatu Itorero ryagenderagaho aribo: Rtd Bishop Mvunabandi Augustin, Rtd Archbishop Dr. Rwaje Onesphore Ivugabutumwa, uburezi n’ubuzima basangije abitabiriye igiterane uko Itorero ryakoraga, uko bagiye babona impinduka bishingiye kuri izo nkingi uko ari eshatu, bavuga uko abakristo bambere bitangiraga umurimo w’Imana muri Afurika y’Iburasirazuba. Basoje ikiganiro bemeza ko ububyutse bugihari ariko bukaba bupfundikiye kandi ko hari impinduka mu iterambere zigaragarira buri wese hagendewe ku nkingi eshatu zavuzwe hejuru.
Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda The Most Rev. Dr. Laurent Mbanda yatangiye ijambo rye aha ikaze umushyitsi mukuru ariwe Prezida wa Senat y’u Rwanda, abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, abandi batumirwa muri rusange n’abakristo bose bari bitabiriye uyu muhango kandi anabashimira ko baje kwifatanya n’Itorero Angilikani mu kwizihiza iyi Sabukuru. Mu ijambo ry’Imana yasomeye abitabiriye uyu muhango(1Abatesalonike4:1-12; 5:7-13-14); yagize ati “ Tugomba gukomeza kuba Itorero rivuga ubutumwa bwuzuye, tuba abiringirwa mu byo dushinzwe kandi tukemera kubibazwa”. Yasubiye ku nkingi eshanu Itorero ubu rigenderaho arizo: Kongerera abakozi ubushobozi, Ivugabutumwa no gukuza abakristo, Icungamutungo no Kwigira, ashimangira ko Itorero rikwiye gukomeza gucika ku muco wo gusabiriza ahubwo rikigira kuko ubu tutakiri Provensi y’Itorero Angilikani mu Rwanda, twabaye Itorero Angilikani ry’u Rwanda.
Mu gusoza ijambo rye Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilicani yashimangiye ko Itorero rigomba kwimakaza imiyoborere myiza irangwa no kuba abiringirwa, abacunga neza ibya rubanda, abemera kubazwa inshingano kandi bagakomeza guharanira kwigira. Asoza ashimira Abamisiyoneri bashinze Itorero, abafatanyaga nabo (abarimu b’amakanisa, abapasitori n’abandi), abafatanyabikorwa n’abaterankunga na Leta y’u Rwanda.
Umushyitsi mukuru ariwe Prezida wa Sena y’u Rwanda Dr.Kalinda Francois Xavier, yatangiye asuhuza abitabiriye uyu muhango kandi abifuriza amahoro y’Imana anatanga ubutumwa Prezida wa Repebulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yageneye abangilikani agira ati: Isabukuru nziza y’ubuntu bw’Imana bugaragarira mu bikorwa by’iri torero mu Rwanda, gushimira Umwepisikopi mukuru w’Itorero Dr. Laurent Mbanda kubw’ubutumire yamuhaye. Ijambo ry’umushyitsi mukuru ryibanze ku gushimira Itorero Angilikani ku bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza bizahura abaturarwanda cyane ko Roho nzima itura mu mubiri muzima.
Yasabye abakristo b’Itorero Angilikani ko iyi myaka 100 iba imyaka yo kwisuzuma no gufata ingamba z’ejo hazaza. Yibukije abitabiriye iyi sabukuru ko amadini n’amatorero ari abafatanyabikorwa ba Leta bakomeye cyane cyane mu bikorwa bigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage, mu bumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa. Yasabye amadini n’amatorero gushakira hamwe umuti urambye mu gukemura ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda birimo: Ikibazo cy’imibanire n’amakimbirane mu miryango, uburere bw’abana no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, guta ishuli, ubuzererezi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, inyigisho mbi zishora ab’intege nke mu bikorwa bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.
Yasoje ashimira Itorero uruhare rwa ryo mu iterambere ry’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage kandi yifuriza isabukuru y’ibyishimo no gukomeza inzira nziza yo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’urukundo no kudatezuka mu gukomeza ibikorwa bizamura abaturage.
Isabukuru y’imyaka 100 Itorero Angilikani rimaze mu Rwanda cyabaye igikorwa cyo kwibukiranya ibyo Itorero ryagezeho mu nkingi eshatu ryagenderaga ho arizo: Ivugabutumwa, uburezi n’ubuzima. Byagaragaye ko hagezweho byinshi kandi byo kwishimira no gushimira Imana birimo kwaguka aho rifite nibura abakristo basaga ho gato miliyoni imwe n’igice, Itorero ritagiraga ubwigenge kuko ryagiye ryomekwa kuri Uganda cyangwa Rwanda-Urundi-Zaire, ubu ririgenga ni Itorero Angilikani ry’u Rwanda rigizwe na Diyoseze 13.
Ni igihe cyo gushimira Imana ku bikorwa remezo iri torero rifatanyamo na Leta y’u Rwanda aribyo: amashuli kuva ku nshuke kugera kuri kaminuza, ibigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu n’ibindi bitandukanye.
Wari umwanya wo gushimira byimazeyo umurimo ukomeye Imana yakoresheje abakristo ba mbere bitangiye umurimo, Leta nk’umufatanyabikorwa w’Itorero ukomeye si ibyo gusa ahubwo wabaye umwanya wo kwinenga kubitaragenze neza cyane cyane mu miyoborere no gufata ingamba nshya zirimo: Kongerera ubushobozi abakozi, Kunoza imiyoborere, kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo kandi E-Church (Digital Evangelism) nayo ikongerwamo imbaraga.
https://youtu.be/LkXclLt_h-ghttps://youtu.be/bohuqViBczEhttps://youtu.be/lktrQ6fgt0chttps://youtu.be/F63Qqwgclcc

















































